Mu ijoro ryakeye umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melody yaraye asogongeje abakunzi be alubumu ye ya gatatu yise Colorful Generation’, mu gitaramo kibereye ijisho cyabereye muri Kigali Universe.
Baserukanye ibara ry’umukara, maze bumva umuziki mwiza bataha batseta ibirenge. Aho ni mu gitaramo Bruce Melody yasogongeje abakunzi be indirimbo ziganjemo izitarasohoka, ziri kuri alubumu ya gatatu yise ‘Colorful Generation’.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu 500 batarenga, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ibyamamare mu bice bitandukanye byo mu myidagaduro yo mu Rwanda n’abandi.
Alubumu ya Bruce Melody yaciye agahigo kuko yaguzwe miliyoni 26 zirenga z’Amafaranga y’u Rwanda. Umuhanzi Ross Kana bahuriye mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ niwe watanze amafaranga menshi aho yatanze miliyoni 10 Frw, akurikirwa na Munyakazi Sadate na Rutayisire Eric batanze miliyoni eshanu buri wese.
Abandi baguze iyi alubumu ni Minisitiri Nduhungirehe watanze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, umuhanzi Bobo n’umubyeyi we, Mushyoma Joseph na Emile bose batanze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri wese.
Colorful Generation igizwe n’indirimbo 17 izajya hanze tariki ya 17 Mutarama 2025, ikaba yarahuriyemo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Bruce Melody yasobanuye ko yahisemo gukorana n’abahanzi b’abanyamahanga bigendanye n’intego yihaye yo kugeza umuziki Nyarwanda mu mahanga, akaba ariyo mpamvu yakoranye n’abarimo umunya-Nigeria, JoeBoy, Bien-Aime wo muri Sauti Sol, Blaq Diamond wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.
Bruce Melody yaririmbye indirimbo zose ziri kuri iyi alubumu zirimo iyo kuramya no guhimbaza yise ‘Nzaguha Umugisha’, iyo yahimbiye umubyeyi we umaze imyaka 12 yitabye Imana yise ‘Nari nziko uzagaruka’, n’izindi.







