sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye mu bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica batashye

sangiza abandi

Itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu by’ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari bamaze amezi abiri bafasha Jamaica gusana ibyangijwe n’umuyaga wa Melissa, bagarutse mu Rwanda amahoro, bashimirwa ko bahagarariye neza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Aba basirikare bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, bakirwa ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame.

Maj Gen Alex Kagame yashimiye aba basirikare b’Ingabo z’u Rwanda ko bashoje neza ubutumwa bari boherejwemo n’Igihugu, ndetse ko bagaragaje ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange muri aka kazi.

Yakomeje ashimira aba basirikare ko bahagarariye neza u Rwanda, agaragaza ko imyitwarire n’ubwitange bwabo byerekana indangagaciro z’Igihugu ndetse bigatanga isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yashimangiye kandi ko ibikorwa bamazemo amezi abiri bitagize uruhare mu kongera kubaka ubuzima bw’abaturage ba Jamaica gusa, ahubwo binagaragaza u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi no guhangana n’ibiza.

Abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari boherejwe muri Jamaica ku wa 14 Mutarama 2026, mu butumwa bw’ubutabazi bafatanyije n’ingabo za Jamaica mu gusana ibyari byangijwe n’inkubi y’umuyaga wa Melissa mu Karere ka Karayibe.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abasirikare 100 b’inzobere mu bwubatsi abazwi nka Military Engineers. Muri aya mezi abiri bubatse inzu 62 z’abaturage zari zarasenywe n’uwo muyaga, byumwihariko mu Mujyi wa Montego Bay no mu Karere ka St James.

Uretse aya mazu, basannye amashuri ndetse banavugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga yitwa Blessed Assurance, aho bafatanyije n’Ingabo za Jamaica bakora umuganda wo gusiga amarangi mu byumba by’iyi nyubako.

Mu minsi ya nyuma y’ubu butumwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye u Rwanda ku gikorwa kindashyikirwa rwakoze cyo kuboherereza abasirikare bo kubafasha gusana no kubaka ibyangijwe na Melissa.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka