sangiza abandi

47% by’abari mu magororero bari hagati y’imyaka 18 na 30

sangiza abandi

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko mu rubyiruko hari ikibazo cy’imyitwarire idakwiye irimo kwishora mu byaha aho 47% by’abari mu magororero bari hagati y’imyaka 18 na 30.

Ibi yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026, yibanze ku kurwanya iyangirika ry’urubyiruko, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, imyitwarire iboneye mu rubyiruko.

Yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Vincent Sano, abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali 500 n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

CP Vincent Sano yavuze ko hari ikibazo cy’imyitwarire idakwitse mu rubyiruko aho usanga hari umubare munini w’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe ndetse n’urubyiruko rwishora mu byaha dore ko imibare igaragaza ko 47% bya’ari mu magororero ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30.

Ni mu gihe abagera kuri 78% bari mu magororero kubera ibyaha bitandukanye ari abari munsi y’imyaka 40 ibyo ashingiraho asaba urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza bakareka ibagusha mu byaha.

Uretse abafugwa kubera ibyaha bitandukanye hari n’urubyiruko rusaga 3000 rwanyuze mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubera ikoreshwa ryabyo mu buryo bukabije.

CP Sano yabibukije ko ari imbaraga z’Igihugu za none n’ejo hazaza kandi ko aribo bakwiye gusigasira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda kugira ngo bazabirage abazabakomokaho mu gihe kizaza. 

Yabasabye kandi kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha, bakiteza imbere, bakarangwa n’imyitwarire ikwiye kandi bakabikora bazirikana ko aribo bayobozi n’ababyeyi b’ejo hazaza igihugu gikeneye. 

Yashimangiye ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari ijwi rishobora gufasha mu guhindura urubyiruko rwishora muri ibi bikorwa bibi bityo ko bakwiye kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yasabye urubyiruko kongera imbaraga mu gukumira imico mibi harimo imyambarire idakwiye, ubwomanzi, ubusinzi bukabije n’ibindi. 

Yagize ati: “Turashima ibikorwa byanyu byivugira. Mudufashe guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge n’imyambarire idakwiye. Umuntu akwiye kwambara imyenda imuhesha ikuzo mu bandi.”

Yanabashimiye umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, avuga ko Umujyi wa Kigali uha agaciro kandi ushima umusanzu wabo haba mu kubungabunga isuku n’umutekano, umuganda, gukumira no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi. 

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/2026, urubyiruko rw’abakorerabushake rwakoze ibikorwa byinshi biteza imbere imibereho y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, aho bivuye mu bushobozi bwabo, bishatsemo miliyoni 15 Frw zifashishijwe mu kuremera abatishoboye n’ibindi.

Abarenga 500 bitabiriye Inteko Rusange y’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibyaha, ibiyobyabwenge n’indi mico mibi
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe umusanzu warwo mu kubaka Igihugu

Photos:

[fluentform id="3"]