sangiza abandi

RDC yanze ko AFC/M23 yitabira ibiganiro by’Abanye-Congo, Muyaya yongera kwikoma u Rwanda

sangiza abandi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ko ihuriro AFC/M23 ryitabira ibiganiro bya politiki Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko bizaba mu rwego rwo guhuza Abanye-Congo no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yavuze ko kwakira AFC/M23 muri ibyo biganiro byaba bihwanye no guha u Rwanda umwanya muri gahunda igenewe Abanye-Congo.

Muyaya yabivuze ubwo yari abajijwe ku cyifuzo cy’abanyapolitiki n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba ko ibiganiro by’igihugu byakwitabirwa n’impande zitandukanye, harimo n’ihuriro rya AFC/M23 ritavuga rumwe na Tshisekedi.

Mu gusubiza iki kibazo, Muyaya yabajije ati: “Murashaka ko tuzana u Rwanda mu biganiro hagati y’Abanye-Congo?”

Muyaya yasobanuye ko ibiganiro byatangajwe na Perezida Tshisekedi bigamije gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no guhuza Abanye-Congo, bityo ko AFC/M23 idakwiye kubigiramo uruhare nk’umutwe wa politiki w’imbere mu gihugu.

Kuri Guverinoma ya Kinshasa, AFC/M23 ifatwa nk’umutwe ufite aho uhuriye n’u Rwanda, aho gufatwa nk’uruhande rwa politiki rushobora guhagararirwa muri ibyo biganiro.

Muyaya kandi yongeye kugaragaza ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kubona ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu kandi ko u Rwanda ari rwo rubyihishe inyuma. 

Yavuze ko ku bw’iyo mpamvu Kinshasa idashaka ko ikibazo cya AFC/M23 kivangwa n’ibiganiro bigenewe Abanye-Congo.

Icyemezo cya Guverinoma ya RDC kije mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi banyapolitiki bakomeje gusaba ko ibiganiro by’igihugu byafungurirwa Abanye-Congo bose, harimo n’abafashe intwaro, kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu gihugu.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 na yo inshuro nyinshi yakunze kuvuga ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC adashobora gukemurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki bigamije gukemura intandaro z’ibibazo.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa, aheruka gutangaza ko uyu mutwe utazitabira ibiganiro byatangajwe na Perezida Tshisekedi, avuga ko ibyo biganiro ari “ikinamico ya politiki” kandi ko Perezida wa RDC adashyira mu bikorwa ibyo yemera.

Yavuze ko mu gihe Kinshasa ikomeje gushimangira ko AFC/M23 idakwiye kwitabira ibiganiro by’Abanye-Congo, uyu mutwe na wo uzakomeza gushimangira ko igisubizo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC kigomba kuboneka binyuze mu biganiro bya politiki bihuza impande zirebwa n’ikibazo.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 idakeneye kujya mu biganiro na Tshisekedi utubahiriza ibyo yemeye

Photos:

[fluentform id="3"]