Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 arashakishwa uruhindu aregwa gusambanya ihene agahita acika.
Amakuru avuga ko bikekwa ko aya mahano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bibera mu mudugudu wa Nyamivumu A, akagari ka Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza.
Nyir’ihene yabwiye UMUNOTA ko yabonye ihene ye iri gusambanwa ubwo yaravuye kwahira, maze mu gihe agerageje kuyegera umusore wari uri kuyisambanya ahita yiruka.
Nyiri iyi hene yagize ati ” Inda y’amaganga yariho amaraso.”
Birangiye kandi yahise atabaza abaturage n’ubuyobozi maze uwo muhungu ukekwaho ibyo atangira gushakishwa.
Ati” Navugije induru abantu barantabara araducika.”
Umukuru w’umudugudu wa Nyamivumu A we yavuze ko uyu musore ukekwa agishakwa.
Yagize ati” Twaramushatse ndetse twaramubuze ariko turacyamuhiga”
Abaturage ndetse n’abayobozi bemeza ko uyu musore ukekwa asanganwe imyitwaririre mibi aho abangamira ituze rya rubanda kuko bikekwa ko yiba akanywa urumogi.
Abahanga muri siyansi bavuga ko gusambanya amatungo ari uburwayi bwo mu mutwe bwiswe ‘Zoophilia’ cyangwa se ‘Bestiality’.
Buterwa n’ibirimo kuba umuntu asanganwe ibibazo byo mu mutwe yatewe n’ihahamuka ry’ibyamubayeho nko gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kugira uburwayi butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu ngo bigende neza.



