Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Move Africa , cyatumiwemo umuhanzikazi Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba numwe mu bakomeye ku rwego mpuzamahanga, yamaze gushira ku isoko.
Aya matike yashize mbere y’uko igitaramo kiba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026 ayari asigaye yaguraga ibihumbi 145Frw akaba yaraye ashize mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026.
Ku rubuga rwa Ticqet.rw rucururizwaho amatike y’ibirori bitandukanye bibera mu Rwanda, hagaragaza ko amatike y’iki gitaramo yose yamaze gushira ku isoko mu gihe habura amasaha macye ngo iki gitaramo cy’amateka kibere muri BK Arena.
Amatike ashize Doja Cat na Hugh Evans umuyobozi wa Global Citizen bageze i Kigali
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize umuhanzikazi Doja Cat uzasusurutsa iki gitaramo yamaze kugera i Kigali aho yaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, ni mu gihe Hugh Evans umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wa Global Citizen itegura ibitaramo by’iserukiramuco rya Move Africa Festivals yageze i Kigali ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026.
Uko igitaramo giteganyijwe kugenda
Igitaramo kiraba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, muri BK Arena yakira abantu ibihumbi 10, imiryango irafungurwa Saa 16h00 z’Igicamunsi, habeho umwanya wo gusangira no gufata amafoto y’urwibutso ibizwi nka “Happy Hour”, ku bitabiriye igitaramo kugera ku isaaha ya 18h00 z’umugoroba.
Imiryango yo kwinjira nyirizina aho igitaramo kibera irafungurwa saa 18h00 z’umugoroba, mu gihe biteganyijwe ko igitaramo gitangira Saa 19h30 aho umuhanga mu kuvanga imiziki, DJ Iraa ariwe uri bwinjize abantu mu gitaramo avanga umuziki mu gihe Doja Cat aza ku rubyiniro nyuma yaho.
Uko gahunda y’igitaramo iteye





