sangiza abandi

Nyanza:Abayobozi 3 bayobora koperative bafunzwe bageretse ibyaha ku muntu wabuze

sangiza abandi

Abayobozi 3 bayobora koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni nguvu’ batawe muri yombi baregwa kunyereza umutungo wa koperative icunga umutekano baburanye, begeka ibyaha ku muntu wabuze

Abaregwa aribo Perezida wa koperative witwa Munyanziza Pascal, ushinzwe abakozi witwa Vincent Hategekimana n’ucunga abakora nijoro witwa Kayumba Charles baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza aho bamaze iminsi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abafunzwe bari muri iriya koperative yitwa ‘Umoja ni nguvu’ aho isanzwe icunga umutekano mu isoko rikuru rya Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi,ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kunyereza umutungo wa Koperative n’icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko Perezida w’iriya koperative ariwe Pascal na Kayumba basinyiraga amafaranga agasohorwa ndetse bakayakoresha mu nyungu zabo bwite naho Vincent we agakoresha abakozi babaringa bagahembwa badakora aho baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu.

Ubushinjacyaha burasaba ko bariya bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje aho hari n’abandi bagishakishwa bafatanyije gukora ibyaha barimo uwari ushinzwe kwishyuza abakozi bakoranaga ariwe Nsabimana Eugene uri guhigishwa uruhindu kuko yatorotse ubutabera.

Hategekimana Vincent wafunzwe wabanje kwiregura yasabye urukiko ko yafungurwa aho avuga ko nta cyaha yakoze ko ibyo aregwa ari ibinyoma yahimbiwe n’uwishyuzaga abo bacungiraga umutekano maze Eugene NSABIMANA akimirira.

Vincent yakomeje avuga ko uriya NSABIMANA Eugene ari umwe mu bamutahuye amushyira RIB arafungwa atangira gukurikiranwa n’ubutabera maze amaze gufungwa amuhimbira ibyaha.

Yagize ati”Mfungurwe mfashe ubutabera gushakisha Eugene NSABIMANA kuko yaduhemukiye nka koperative”

Me Célèstin NSHIMIYIMANA wunganiye Hategekimana Vincent yavuze ko gushaka abakozi babaringa ari ibinyoma byahimbwe na NSABIMANA Eugene kuko abo bakozi bari bahari na konti zabo zizwi ndetse bakora bityo nawe agasaba ko umukiriye we yafungurwa.

Kayumba Charles na Munyanziza Pascal bunganiwe na Me Mpayimana Jean Paul.

Me Mpayimana Jean Paul ubuganira yabwiye urukiko ko hari imikono y’abakiriya be yahinduwe na Eugene NSABIMANA akabikuza akayajyana mu nyungu ze aho yemeza ko RCA(Ikigo gishinzwe amakoperative) kigeze kuza mu bugenzuzi kiri kumwe n’abakiriya be aribo Kayumba na Pascal babona amafaranga avuyeho nyuma bigaragara mu mashusho ya banki ko ari Eugene NSABIMANA wububaga muri banki yagiye kuyabikuza ndetse arayabikuza aranayatwara.

Me Mpayimana yemeje ko nka Perezida wa koperative aba ari umukorerabushake bitabaho ko yabazwa iby’amafaranga ‘Manager’ wa koperative yidegembya we ntabibazwe.

Me Mpayimana Jean Paul yagize ati”Eugene NSABIMANA yarezwe n’abakiriya banjye baramufata baramufunga, uru rukiko nirwo rwamwirekuriye none nawe ubwe yarabuze abo nunganira ubu barazira iki? Mu gihe uwariye amafaranga yarekuwe akaba ari kwidegembya”

Me Mpayimana Jean Paul arasaba ko abakiriya be bafungurwa bagakurikiranwa badafunzwe kuko banatuye kandi banasanzwe ari inyangamugayo byaba ngombwa bakagira ibyo bategekwa bakubahiriza.

Izina Eugene NSABIMANA ryumvikanye mu rukiko we ubwe yarashinzwe kwishyuza ibigo bikorana n’iriya koperative, bamwe mu bagize iriya koperative bigeze kumurega RIB iramufunga aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza arafungurwa by’agateganyo, inzego z’umutekano zongeye gukora iperereza zita muri yombi bariya bafunzwe gusa naho Eugene NSABIMANA we akaba ari gushakishwa aho bikekwa ko yahunze ubutabera kugeza ubu ababuranyi bakaba banamugerekaho ibyaha.

Umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ,uzafatwa muri uku kwezi kwa Werurwe

Iriya koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni nguvu’ ikaba yaranamaze gushyiraho indi komite.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka