Umuraperi Neg G The General yapfushije umwana w’amezi icyenda, wari umaze iminsi mu bitaro y’itabwaho n’abaganga, ku kibazo cy’ubuhumekero yari yagize.
Uyu muraperi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangarije abamukurikira ko yabuze umwana we, ati” Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana, ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”
Uyu mwana wapfuye yitwaga Prince, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro, aho yari yaragize ikibazo cy’ubuhumekero. Yari umwana wa gatatu wa Neg G, akurikira abandi bana babiri barimo ufite imyaka 16 n’undi ufite 11.





