sangiza abandi

Bruce Melodie na Alikiba bagiye gushyira hanze indirimbo nshya

sangiza abandi

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakomeye mu muziki Nyarwanda no mu Karere ka Afurika y’i Burasirasuba, yishimiye cyane guhura na mugenzi we wo muri Tanzania, Alikiba aho aba bombi bitegura gushyira hanze indirimbo bakoranye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku Gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, nibwo Bruce Melodie yasangije abamukurikira amafoto ye ubwo yahuraga na Alikiba maze mu butumwa yaherekesheje aya mafoto avuga ko iteka biba ari umugisha guhura na Alikiba afata nk’umuvandimwe we

Ati “Iteka biba ari umugisha guhura n’umuvandimwe wanjye, Alikiba, dufatanyije tuzakomeza kuzamura umuziki wo mu Karere ku rwego Mpuzamahanga.”

Amakuru UMUNOTA.com wamenye ni uko aba bombi bahuriye muri Tanzania mu minsi ishize ubwo Bruce Melodie aherukayo mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel, ndetse muri aya mafoto Bruce Melodie yasangije abamukurikira ni Alikiba wamwakiriye muri Studio ndetse aba bombi bagiranye ibihe byiza aho mu minsi ya vuba indirimbo bakoranye iraba igiye hanze.

Bruce Melodie akomeje ibikorwa byo kwagura umuziki we kuko uretse Alikiba ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Oxlade, umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse na Afurika muri rusange wamamaye mu ndirimbo zirimo Ku Lo Sa.

Si inshuro ya mbere Bruce Melodie akoranye n’abahanzi bo muri Tanzania kuko yakoranye n’abarimo Diamond Platnumz ndetse na Harmonize mu bihe bitandukanye.

AMAFOTO

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka