Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Element Eleeeh yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho aza gususurutsa abitabira igitaramo cy’urwenya cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026 nibwo Element yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda yakirwa n’itangazamakuru ndetse n’itsinda ry’inkumi n’abasore ryari ryateguwe mu kumuha ikaze.
Iki gitaramo cy’urwenya giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu, kirabera aho gisanzwe kibera, Lugogo ShowGrounds, aho itike y’amafaranga macye ni ibihumbi 30 y’Amashilingi ya Uganda, ibihumbi 60 y’Amashilingi ya Uganda mu myanya y’icyubahiro (VIP), ndetse n’ibihumbi 600 y’Amashilingi ya Uganda ku meza y’abantu 4.
Element ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kugira abakunzi b’indirimbo ze benshi muri Uganda, uretse uyu musore iki gitaramo kirasusurutswa n’abandi bahanzi barimo : Sheebah Karungi, Rema Namakula, Mesach Semakula, Laika, n’abandi benshi.
Element Eleeeh ukubutse mu iserukiramuco ry’ubuhanzi rya Siga Art Festival riri kubera i Huye, si inshuro ya mbere agiye gutaramira muri Uganda kuko mu Ugushyingo 2025, yataramiye muri Stade ya Kakyeka i Mbarara muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo na Ray G umwe mu bahanzi bakomeye mur Uganda.
Element arasusurutsa abitabira igitaramo cya Comedy Store

AMASHUSHO
🚨AMASHUSHO🚨
— Umunota (@umunotanews) March 20, 2026
Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Element Eleeeh, @element_eleeeh , yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho kuri uyu wa Gatanu, arasusurutsa abitabira igitaramo cy'urwenya cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi.… pic.twitter.com/ZEkWe8qLrV



