sangiza abandi

Kivumbi King , Juno Kizigenza na Bob Pro bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bahuriyemo

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026 nibwo Kivumbi King afatanyije na Juno Kizigenza ndetse na Bob pro utuganya indirimbo bashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo yabo nshya bahuriyemo bise “Kirigute”

Izina ry’iyi ndirimbo rikomoka ku ndamukanyo ikoreshwa cyane muri iyi minsi  n’urubyiruko , aho baramukanya bagira bati “Kirigute” mu rwego rwo kubazanya amakuru ndetse no kumenya uko mugenzi wawe ameze utiriwe ukoresha amagambo menshi

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza aba bahanzi  bisanzuye baganira ndetse basabana n’abakunzi babo ku mihanda hirya no hino  aho baba banyura, bitandukanye n’uko mu buzima busanze bamenyerewe nk’ibyamamare aho kubaca iryera biba ari amahirwe y’imbonekarimwe.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’uko insuhuzanyo ya Kirigute atari ijambo gusa ahubwo ari ugusabana, kwererekana urukundo, guhuza inshuti ndetse no kumenyana mu buzima bwa buri munsi bw’urubyiruko.

Amajwi y’indirimbo Kirigute ya Juno Kizigenza , Bob Pro na Kivumbi  King yatunganyijwe na Bob Pro umuhanga mu kunonosora amajwi y’indirimbo, ni mu gihe  ibikorwa byo gufata amashusho yayo byayobowe na John Elarts umaze kubaka izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda barimo: Bwiza, Kevin Kade n’abandi.

Reba Amashusho y’indirimbo Kirigute ya Bob Pro, Kivumbi King na Juno Kizigenza

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka