Umuhanzikazi Butera Knowless, yagiranye ikiganiro n’abakunzi be bamubaza ibibazo bitandukanye ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere , tariki ya 23 Werurwe 2026 Butera Knowless abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagiranye ikiganiro n’abamukurikira aho yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo byose bifuza.
Ati “Ni cya gihe cyo kongera kuganira namwe.. mumbaze icyo mushaka cyose”
Ku ikubitiro kimwe mu bibazo yahise abazwa n’umufana we ni igihe ateganya kuba yakora igitaramo cye wenyine muri BK Arena.
Mu gusubiza Butera Knowless yavuze ko byose bigenze neza yakora iki gitaramo umwaka utaha wa 2027
Uyu muhanzikazi yabajijwe idini asengeramo avuga ko ari umwemera mu Idini ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi gusa bitamubuza guteranira ahandi hajyanye n’imyizerere ye
Ati “ Ndi umu Adventist, ariko ntibimbuza no kuba nateranira n’ahandi hahuje n’imyizerere yanjye”
Undi mufana we yamubajije inama yaha umuntu wumva ari mu bihe bimukomereye nta cyizere cy’ubuzima asigaranye, Knowless amubwira ko icyambere mu buzima ari icyizere kandi ko mu gihe ugihumeka byose biba bigishoboka.
Ati “ icya mbere ni ukwishakamo icyizere nubwo bitoroshye, gusa iyo ugihumeka,ubuzima buba bugishoboka, kuba bwahinduka bukaba bwiza.. ikindi ni ugusenga ugsaba Imana imbaraga , ikagushoboza ibyo wowe utakwishoboza , kuko ishobora byose.
Butera Knowless yabajijwe indirimbo ye afata nk’iyibihe byose ndetse n’ikintu atinya cyane mu buzima avuga ko atinya kuba atabaho ubuzima uko akwiye kububaho
Ati “Nyigisha niyo ndirimbo yanjye y’ibihe byose, hanyuma ikintu gikomeye ntinya muri ubu buzima ni ukutabaho ubuzima uko nakabubayeho”
Ku kijyanye n’urushako Butera Knowless yabajijwe inama yaha umusore cyangwa inkumi yitegura kurushinga, avuga ko icya mbere ari ukubanza kwiyubaka wowe ubwawe mbere yo gutekereza kurushinga.
Ati “ Inama ya mbere numva wabanza ukiyubaka wowe nk’umuntu , nyuma ukabona gukurikizaho ibindi”
Butera yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba arasahora indirimbo ye nshya ateguza abakunzi be kuzaryoherwa nayo kuko ari nziza, ku kijyanye n’umuhanzi w’indoto ze yumva bakorana indirimbo Knowless yavuze ko nta muhanzi umwe yavuga kuko hari benshi
Ati “Aka kanya byangora guhitamo umwe , kuko ni benshi pe”
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ndetse bafite amazina aremereye mu mateka y’umuziki Nyarwanda, uyu mubyeyi w’abana batatu yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye, yegukana ibihembo byinshi birimo na primus Guma Guma Superstar Season 5 ndetse amaze gukora imizingo y’indirimbo izwi nka “Album ” 5 mu rugendo rwe nk’umuhanzi.
Butera Knoless yaganiriye n’abafana be
Butera Knowless ateganya gukora igitaramo cye wenyine muri 2027








