sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje gukaza ingamba zo gukumira magendu

sangiza abandi

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF), bashimangiye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka.

Byagarutsweho ku munsi wa mbere w’inama y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka y’ ibihugu byombi, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama y’iminsi itatu yabahurije mu Karere ka Karagwe kuva ku wa 24-26 Werurwe 2026, ihuje Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku butaka za TPDF, zikorera mu duce twegereye umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.

Ku munsi wa mbere, Abayobozi basuye uduce tw’ingenzi twegereye umupaka hagamijwe gusuzuma ibibazo by’umutekano bihari no kuganira n’abaturage bahatuye.

Bibanze ku gukangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwirinda kuroba mu buryo butemewe mu mazi asangiwe n’ibihugu byombi.

Uduce duturiye umupaka twasuwe turimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe yo mu Karere ka Kyerwa, ndetse n’umudugudu wa Nyakakoni mu Murenge wa Kayisho ku ruhande rwa Tanzania, uhana imbibi n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda.

Aha hari inzira zitemewe, zirimo ibiyaga, inzuzi n’ibishanga by’umwihariko Umugezi w’Akagera, bikunze gukoreshwa mu kwambuka mu buryo butemewe.

Abayobozi bagaragaje ko aha hantu hakunze kwifashishwa cyane mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka.

Bashimangiye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo kubikumira no kongera imbaraga mu bufatanye bugamije guhagarika ingendo zitemewe no kurushaho kubungabunga umutekano ku mipaka muri rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]