Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibinyoma by’uko abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda bagerageje gucengera muri hoteli umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi yari ucumbitsemo muri muri Amerika ngo zimwice.
Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 yatangaje ko umwe mu bari mu itsinda ry’abashinzwe umutekano b’u Rwanda utari ufite intwaro yahuriye n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda ry’abo muri Congo, muri hoteli y’i Washington DC kuko aho bahuriye hari hemewe kugendwa n’abashyitsi bose.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yasobanuye ko impamvu uwo ushinzwe umutekano yahuye n’abo muri Congo ari uko yaba itsinda ryo mu Rwanda n’iryo muri Congo bari bacumbitse muri hoteli imwe.
Mu gukomeza gusobanura yavuze ko bamaze guhura uwo Munyarwanda yangiwe gukoresha ‘ascenseur’ n’abashinzwe umutekano wo muri RDC, ibintu Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ivuga ko bitari bikwiriye kuko ntawaruhejwe kugera aho hantu.
Yakomeje ivuga ko nyuma y’ibyo, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, icyakora itangaza ko Abanyarwanda bahohotewe ndetse bafatwa amashusho n’abantu batazwi mu gihe basakwaga bava muri iyo hoteli.
Yagize iti “Nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryatuje rigaragaza ubunyamwuga nk’uko ribuhorana ibihe byose, ryirinda amakimbirane ayo ari yo yose yashoboraga kuvuka.”
Ibi kandi bije nyuma Guverinoma ya Congo yatangaje ko hari abantu bagerageje “gucengera muri hoteli” umugore wa perezida w’icyo gihugu acumbitsemo mu ruzinduko arimo i Washington, aho bashyize mu majwi u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabwiye itangazamakuru ko bamenye amakuru y’abo bantu bataramenyekana, ndetse ko leta ya DRC irimo gukorana bya hafi n’abategetsi ba Amerika bariyo ngo amakuru arambuye y’ibyabaye amenyekane gusa ntiyavuze niba abo bantu barashoboye kwinjira mu cyumba Denise Tshisekedi acumbitsemo.
Nubwo nta gihamya yari afite Muyaya yumvikanishije ko ibyabaye bishoboka ko hari uruhare leta y’u Rwanda yaba ibifitemo, avuga ko Kinshasa “yashenye neza neza umuvuno w’ikinyoma w’u Rwanda” mu zindi gahunda zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gusubiza kuri ibi Ambasaderi w’u Rwanda wungirije muri Amerika, Arthur Asiimwe, yabihinyuye abigereranya n’urwenya ati “ Ni nde ujya kwica ari mu modoka ya Ambasade? Murimo gukora uko mushoboye kose ngo muvugwe mu mitwe y’inkuru idafite akamaro.”
Denise Nyakeru Tshisekedi ari i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’abana yatumiwemo n’umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump.
Ni inama yitabiriwe n’abagore b’abaperezida batandukanye barimo n’uw’u Burundi, Angeline Ndayubaha.






