sangiza abandi

Ruger yatangaje ko akunda u Rwanda ndetse yifuza kuhashora imari

sangiza abandi

Umuhanzi Ruger ukomoka muri Nigeria, utegerejwe mu gitaramo cya ‘Revv Up Experience’ mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yishimiye u Rwanda kuko ari igihugu cyiza ndetse yifuza kushoramo imari.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru gitegura igitaramo ari bukorere muri BK Arena, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, aho ari buhurire n’abandi bahanzi barimo Victony wo muri Nigeria n’abandi.

Ruger yatangaje ko u Rwanda ari igihugu akunda ndetse cyateye imbere yifuza gushoramo imari, ati ” Nshaka gushora imari hano mu buryo bwose buzashoboka. Kandi mu by’ukuri ni ikintu nshaka gukora. Hahindutse byinshi mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe gito azamara mu Rwanda azagikoresha neza ndetse yifuza guhura n’abantu bamwe na bamwe no gusura u Rwanda muri rusanjye.

Igitaramo cya Revv Experience, Ruger araza kugihuriramo n’umuhanzi Victony wo muri Nigeria, Dj Full Focus n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Bushali, Ross Kana, B-Threy n’abandi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]