Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University, bahaye impamyabushobozi abarezi b’abana bato 23, baturutse mu ngo mbonezamikurire z’abana bato basanzwe bafitanye imikoranire.
Izi mpamyabushobozi bazihawe nyuma yo kurangiza amahugurwa ajyanye no gutanga serivisi mbonezamikurire, azabafasha mu gutanga ubumenyi aho bakorera no mu tundi turere dutandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, aho cyabaye ku bufatanye bwa Imbuto foundation na Kaminuza ya Mount Kigali ihereye mu Karere ka Kicukiro.
Muri uyu muhango Umuyobozi mukuru wa Mount Kigali University, Prof. Simon Gicharu yagejeje inkunga ya miliyoni 51 Frw azafasha mu gushyigikira uburezi bw’abana b’abanyeshuri 100 biga mu mashuri yisumbuye binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation’.
Mount Kigali University na Imbuto foundation basanzwe bafitanye imikoranire mu bijyanye no kwita ku burezi bw’abana bato.
Muri Nzeri 2025, Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University, bafunguye Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD) rugamije kurwanya imirire mibi, guha abana ubumenyi bw’ibanze kubarinda kujya mu muhanda n’ibindi.
Iyi ECD yatangiye irererwamo abana 169 barimo abakobwa 90 hamwe n’abahungu 79 bari munsi y’imyaka itanu.
Kuva mu 2013 Imbuto Foundation itangiye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere gahunda mbonezamikurire no guteza imbere umuryango ku bana bari munsi y’imyaka itandatu, yagize uruhare rukomeye mu gufasha abana kubona uburezi bw’ibanze bufite ireme.






