Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 16-20 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyari 13 Frw avuye muri toni 9,651 z’ibyoherejwe byose hamwe.
Ibi byatangajwe muri raporo y’icyumweru itangazwa na NAEB igaragaza uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze n’amafaranga byinjije.
Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyo minsi itanu birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.
Mu byoherejwe byose icyayi ni cyo cyinjije amadovize menshi muri iyo minsi itanu aho hoherejwe toni 879 zinjije miliyari 3.6 Frw. hoherejwe kandi ikawa ingana na toni 162 zinjiza miliyari 1.4 Frw.
Imboga zohoherejwe zingana na toni 238 zinjije arenga miliyoni 632, naho indabo zoherejwe ni toni 16 aho zinjije arenga miliyoni 166 Frw. mu gihe kandi hoherejwe imbuto zipima toni 418 aho zinjije agera kuri miliyoni 438 Frw.
Mu bindi bihingwa bitandukanye hoherejwe ibipima toni 7,648 byinjiza amadovize agera kuri miliyari 6.2 Frw. ni mu gihe kandi amatungo n’ibiyakomokaho hoherejwe toni 284 byinjiza agera kuri miliyoni 607 Frw.
Amadovize u Rwanda rwinjiza aturutse mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi yaragabanutse biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati yatumye ibibuga by’indege bifunga ibyatumye ibyo u Rwanda rwoherezagayo bihagarara.
Mbere y’uko iyi intambara itangira ku wa 28 Gashyantare 2026 u Rwanda rwoherezaga ingano nyinshi y’imboga n’imbuto mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri ubu bikaba bitagikunda ndetse abacuruzi boherezagayo avoka batangaje mu byumweru bibiri iyi ntambara itangiye bari bamaze guhomba asaga miliyoni 100 Frw.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 Leta y’u Rwanda yohereje abacuruzi mu Bwongereza kujya gushaka amasoko y’imboga n’imbuto mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye aboherezagayo ibicuruzwa bahura n’igihonbo.





