Gandhi Alimasi Djuna ukomoka muri RDC wamamaye mu muziki nka Maître Gims yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru, EuroNews uyu muraperi yatawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Roissy-Charles-de-Gaulle Airport giherereye i Paris mu Bufaransa.
Gims akurikiranyweho inyerezwa ry’amafaranga rinyuze mu bigo mpuzamahanga birimo gutanga fagitire ziriho amafaranga adahwanye n’ayishyuwe by’ukuri, ndetse no kugira ibikorwa bihabanye n’umutungo umuntu yerekana cyangwa se ibyo yinjiza.
Muri iki kirego Maître Gims arareganwa n’abandi bantu batanu bahoze bacuruza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Paris.
Iperereza Maitre Gims arimo gukorwaho ryazamuwe ahanini n’umushinga w’ubwubatsi arimo gukora i Marrakech muri Morocco, uyu mushinga yafunguye ku mugaragarao muri 2025 ujyanye no kubaka inzu zo guturamo ndetse no gukodesha “Real Estate” , yise Sunset Village Private Residences ugizwe n’imiturirwa 118 y’akataraboneka “Villas” iri ku buso bungana na 3/4 by’uburebure bw’ikibuga cy’umupira cyemewe n’amategeko, aho iyi miturirwa irimo kubakwa hazaba harimo ibibuga byo gukiniraho, sauna, pisine, n’ibindi byinshi.
MaîtreGims ni umwe mu banye – Congo bacengewe na politike mbi y’urwango ndetse no guharabika u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Muri Mata 2025 uyu muraperi yitwikiriye umutaka wo gutabariza abana bagizweho ingaruka n’intambara yaberaga mu Burasirazuba bwa Congo ategura igitaramo, tariki ya 07 Mata umunsi u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bitangira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Si ibyo gusa kuko mu ndirimbo ye Thémistocle yasohoye muri 2022 mu magambo yayo yibasiye cyane Perezida Kagame aho yavuze ko akora nk’aba Nazi, bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi.
Maitre Gims yatawe muri yombi










