Abaturage batuye mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe bishimiye amazi meza begerejwe, bavuga ko agiye kubafasha kurushaho kunoza isuku no kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi, banasabwa kuyabungabunga kugira ngo azabagirire akamaro karambye.
Aya mazi yatashywe binyuze ku muyoboro wa Kariba–Jenda–Masizi, ugezwa ku baturage basaga 2000, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga Water For People Rwanda.
Uretse korohereza abaturage kubona amazi hafi yabo, hanagabanyijwe igiciro cyayo kuko ijerekani imwe isigaye igura amafaranga 8 gusa, mu gihe mbere bayiguraga amafaranga 150 bayivomye kure.
Vedaste Nshimiyimana, umwe mu baturage bagejejweho amazi, yavuze ko mbere batagiraga amazi meza, bigatuma bahura n’indwara zituruka ku mwanda.
Yagize ati: “Mu busanzwe ni nk’aho nta mazi meza twagiraga, ariko ubu turishimira ko tugiye kwirinda indwara zo mu nda.”
Uwimanimpaye Jacqueline na we yagaragaje ko mbere kubona amazi byari ikibazo gikomeye, ashimira ubuyobozi bwabegereje iki gikorwa remezo.
Ati: “Mbere twari dukomerewe cyane, ariko ubu nta rwitwazo rwo kugira umwanda tukigira kuko amazi twayabonye.”
Mu mezi icyenda ashize uyu mushinga utangiye, hamaze kubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa kilometero zirenga 170, aho hafi kimwe cya kane cyayo giherereye mu murenge wa Musange.
Mu myaka ibiri ishize, akarere ka Nyamagabe kamaze kubaka imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zirenga 250, kakaba kamaze kugeza amazi meza ku ngo zingana na 60%.
Umuyobozi w’umushinga Water For People Rwanda, Dusingizumuremyi Eugene, yavuze ko bafite intego yo kugeza amazi meza kuri buri rugo rwo muri aka karere.
Ati: “Dufite intego ko buri muturage azagerwaho n’amazi meza kugira ngo bakomeze kwimakaza isuku no kwirinda indwara.”

Umuyobozi w’umushinga Water For People Rwanda, Dusingizumuremyi Eugene
Ku ruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, na we asaba abaturage gufata neza ibi bikorwaremezo by’amazi kugira ngo birambe.
Yagize ati: “Amazi ni ubuzima, muyafate neza kandi murinde imiyoboro kugira ngo izabagirire akamaro karambye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri
Mu igenamigambi ry’imyaka itanu kuva mu 2025 kugeza mu 2030, hateganyijwe kubaka imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zirenga 1400, bikazatuma abaturage basaga ibihumbi 370 batuye mu karere ka Nyamagabe bose bagerwaho n’amazi meza





