U Rwanda rwakiriye abaturage 222 batahutse ku bushake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaba bagarutse gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyabo.
Aba baturage bakiriwe ku mupaka wa La Corniche uherereye mu karere ka Rubavu, aho bakiriwe na Bwana Deo Nzabonimpa , umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Deo Nzabonimpa umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakira abatahutse
Mu ijambo yabagejejeho, yabahaye ikaze mu Rwanda, abashishikariza kugira uruhare rufatika mu kwiyubakira imibereho no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Murakaza neza iwanyu. Igihugu cyanyu kirabategereje kugira ngo mufatanye n’abandi Banyarwanda mu kwiyubakira ejo hazaza heza.”
Nyuma yo kwakirwa, aba baturage bazacumbikirwa by’agateganyo mu kigo cya Nyarushishi, aho bazakorerwa ibikorwa birimo kwandikwa no gutegurirwa gusubizwa mu buzima busanzwe.Hashize iminsi uyu mupaka unyuraho abanyarwanda batandukanye bari bamaze imyaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aho bamwe bavuga ko babuzwaga gutaha n’ibihuha babwirwaga abandi bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR






