Guverinoma y’u Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima hagamijwe ko Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze, bubafasha gukora neza, guteza imbere Igihugu no kwiteza imbere ku giti cyabo.
Ibi biri mu byagarutsweho na Dr Justin Nsengiyumva kuri uyu wa Kane, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Yashimangiye ko gahunda zitandukanye zashyizweho zigamije gushyira “Umuturage ku isonga”, ari na yo nkingi ya politiki ya Guverinoma mu itangwa rya serivisi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubufatanye bwa buri Munyarwanda ari ingenzi kugira ngo izi gahunda zigerweho uko bikwiye. Yasabye abaturage kurushaho kwimakaza isuku n’isukura, kwitabira gahunda ya Mituweli (Mutuelle de Santé), ndetse no guharanira gutanga no guhabwa serivisi nziza, kuko ari uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Turasabwa kubijyanamo twese. Buri wese afite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bwe n’ubw’Igihugu muri rusange.”Twimakaze isuku n’isukura, twitabire Mutuelle kuko idufasha guhangana
n’indwara, kandi duharanire gutanga ndetse no guhabwa serivisi nziza kuko ari uburenganzira bwacu nk’abaturage’.
By’umwihariko, Guverinoma yatangaje ko igiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro, hagamijwe ko umuturage ahabwa serivisi nziza kandi ku gihe. Ibi bizajyana no gushyiraho ingamba zikomeye zo gukurikirana no kubaza abagaragaraho imitangire mibi ya serivisi.
Icyerekezo cyo gushyira umuturage ku isonga gisobanuye ko buri Munyarwanda agomba kubona serivisi nziza, zihuse kandi zinoze, bikaba umuco uranga inzego zose z’igihugu n’abazikoramo.
Iyi gahunda igaragaza ubushake bwa Guverinoma bwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza, ari na byo shingiro ry’iterambere rirambye.





