sangiza abandi

Abayobozi ba sitasiyo za Polisi basabwe kuba inkingi y’icyizere hagati ya Polisi n’abaturage

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Station Commanders’ Course), icyiciro cya 02/26, mu muhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera aho basabwe gukomeza kubaka icyizere hagati ya Polisi n’abaturage .

Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru 12 yitabiriwe n’abapolisi b’u Rwanda, abakozi bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’abandi baturutse muri Polisi y’Igihugu ya Liberia.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ari na we wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro, yashimiye abayitabiriye ku bw’imbaraga n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bayakurikiranye.

Abapolisi bahuguwe bakurikiye impanuro bahawe DCG Ujeneza

Mu ijambo rye, DCG Ujeneza yasabye abarangije aya mahugurwa gufata ubumenyi bungutse nk’intangiriro y’indi ntera nshya mu kazi kabo, aho bagiye guhabwa inshingano n’ububasha bwo kuyobora za sitasiyo za Polisi, ari na zo nkingi ya mbere ihuza Polisi n’abaturage.

Yakomeje abibutsa ko inshingano bagiye gutangira zisaba ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’imikoranire myiza n’abaturage, bityo bagaharanira gukomeza kubungabunga umutekano n’ituze by’Abanyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]