Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Nyirahabiyaremye Agnès icyaha cyo kwica ku bushake rumukatira igifungo cya burundu, mu gihe Mugenzi Joseph we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kuba icyitso muri ubwo bwicanyi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’urubanza rwaburanishijwe ku rupfu rwa Habufite Jean Pierre wishwe ku itariki ya 31 Mutarama 2026.
Nk’uko byagaragajwe mu iburanisha, ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Gishaka, akagari ka Bujyujyu, umurenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana. Nyakwigendera Habufite Jean Pierre yishwe n’umugore we Nyirahabiyaremye Agnès, wamuteze icyuma.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha cyateguwe mbere, aho Nyirahabiyaremye yaguze icyuma amafaranga 500 Frw, ayo yahawe na Mugenzi Joseph. Aba bombi ngo bari baragiranye umugambi wo kuzabana nk’umugabo n’umugore nyuma yo kwica Habufite.
Urukiko rwanzuye ko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Nyirahabiyaremye yakoze icyaha cyo kwica ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Mugenzi Joseph we yahamijwe uruhare rwo gufasha no gutegura icyo cyaha, bityo ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Icyemezo cy’urukiko cyashimangiye uburemere bw’icyaha cyo kwica ku bushake ndetse n’ingaruka zo gufatanya n’abagikora, kikaba cyatanze ubutumwa bwo gukumira ibyaha nk’ibi mu muryango nyarwanda.





