Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva yageze i Malabo, muri Guinée Equatoriale, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 11 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Malabo, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Guinée Équatoriale, Nyakubahwa Manuel Osa Nsue Nsua, mu muhango wagaragaje umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu bigize OACPS baturuka mu turere twa Afurika, Karayibe na Pasifika, ikaba igamije kurebera hamwe ibibazo n’amahirwe bihuriweho n’ibi bihugu.
Mu biganiro biteganyijwe, hazibandwa cyane ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo buzwi nka South–South cooperation, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati yabyo. Abitabiriye inama bazaganira kandi ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu rirambye, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kugira ingaruka ku bihugu byinshi.
Ikindi kizibandwaho ni ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Samoa hagati ya OACPS n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, agamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, imibereho myiza n’iterambere rirambye.
Iyi nama iteganyijwe gusozwa hafashwe imyanzuro ikubiye mu Itangazo rya Malabo, rizagaragaza icyerekezo rusange cy’ubufatanye bw’ibihugu bigize OACPS mu gihe kiri imbere.





