sangiza abandi

Polisi yafashe abakekwaho ubujura 11 i Nyabugogo, isaba abaturage gukomeza ubufatanye

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, yakoze operasiyo yo gufata abakekwaho ubujura mu gace ka Nyabugogo, mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, ifatirwamo abantu 11 bakekwaho kwiba abaturage.

Iyi operasiyo yakozwe tariki ya 01 Mata 2026, ikaba yaribanze mu midugudu y’Ubucuruzi, Intiganda n’Indamutsa, ahagaragaye ibikorwa by’ubujura byibasira cyane abaturage n’abacuruzi, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Amakuru atangwa n’abaturage agaragaza ko muri aka gace hakomeje kugaragara abajura batega abantu bagenda nijoro bakabambura ibyabo, cyane cyane amatelefone. By’umwihariko kandi, abacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana bavuga ko bibwa ibicuruzwa ndetse n’abakiriya babo bakibwa n’abiyita abataka.

Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bakekwaho gukorana nabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yihanije abishora mu bujura abasaba kubireka, abibutsa ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ugerageza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Yavuzeko Polisi itizahwema gufata abajura biba imitungo y’abaturage, kuko bidindiza iterambere kandi bikabangamira imibereho myiza yabo.

Yakomeje anizeza umutekano usesuye abaturage bose bagana Nyabugogo, yaba abajya gutega imodoka muri gare cyangwa abakora ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku bantu bakekwaho ubujura kugira ngo bafatwe hakiri kare. Abacuruzi nabo basabwe kurushaho kwirinda icyuho cyatuma abajura babiba, cyane cyane abiyitirira abataka bagamije kwiba abakiriya.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]