Umuhanzi Diez Dola uri mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda wo muri iyi minsi, ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye nshya “Extra Stamina’, irebwe n’abarenga miliyoni imwe mu minsi 11 yonyine.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, tariki ya 20 Werurwe 2026, kugeza ubu iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda ahanini biturutse ku mudiho wayo ubyinitse, amashusho yayo meza ndetse n’inyandiko ikubiyemo amagambo ababyiruka uyu munsi bibonamo cyane.
Diez Dola abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yashimiye buri wese wagize uruhare mu kugirango iyi ndirimbo ye imenyekane cyane ndetse ikundwe ku rwego ikunzweho.
Ati “ Nshimiye buri munyamakuru, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru ndetse namwe mwese mwamfashije muri uru rugendo, ndabibona kandi ndabashimira, nta guhagarara tuzakomeza kujya imbere.”
Indirimbo ‘Extra Stamina’ ya Diez Dola niyo ya mbere asohoye mu zigize Album ye ya mbere yise “Propaganda”, ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Iyi ndirimbo imwandikiye amateka yo kuba ariyo ndirimbo ye wenyine yakoze ibizwi nka “Singles” mu muziki ikarebwa n’abantu miliyoni mu gihe gito.
Amajwi y’indirimbo ‘Extra Stamina’, yatunganyijwe na Element Eleeeh, ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sano.
Diez Dola ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki Nyarwanda, uyu muhanzi wegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu bakizamuka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2025, yamamaye mu ndirimbo ze zirimo: What if, Repete, Zangalewa, Sad generation, n’izindi nyinshi.
Reba indirimbo ‘Extra Stamina’ ya Diez Dola yaciye agahigo








