Resitora ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, yiganjemo inyama z’inkoko, KFC, yongeye gufungura imiryango nyuma y’iminsi iri mu mavugurura.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 01 Mata 2026, KFC yatangaje ko yongeye gufungura imiryango i Kigali, baboneraho no kurarikira abakiriya babo kubagana ari benshi.
Ati “Kigali muriteguye, twafunguye imiryango ku mugaragaro kuri sitasiyo ya Engen Kimironko, inkoko mukunda zagarutse kandi zishyushye kurenza uko zigeze gushyuha, muzane n’inshuti zanyu”
Mu Ukuboza 2025, nibwo KFC ishami ryo mu Rwanda ryari i Remera mu Mujyi wa Kigali ku muhanda wa Prince House ujya i Masaka, ryafunze imiryango bitewe n’uko inyubako yari irimo yari igiye gusenywa kubera ibikorwa byo kubaka umuhanda.
Kuri ubu iyi KFC yongeye gufungura imiryango aho ishami ryayo riherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali ahahoze sitasiyo ya lisansi ya Engen, ahateganye na Simba Supermarket.
Uretse iri shami ryafunguwe, KFC kandi igeze kure imyiteguro yo gufungura andi mashami abiri i Kigali arimo irya Gikondo ndetse na Muhima, azafungurwa mu minsi ya vuba.
Kentucky Fried Chicken, izwi nka KFC ni resitora iri mu zikomeye ku Isi ifite i Cyicaro mu Mujyi wa Louisville – Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi resitora ifite amashami arenga ibihumbi 31 ari mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi.
KFC iza ku mwanya wa kane ku Isi ku rutonde rw’ama resitora agira abakiliya benshi ndetse n’amashami menshi nyuma ya McDonald iza ku mwanya wa mbere, Subway iri ku mwanya wa kabiri, ndetse na Star Bucks ya gatatu.
AMAFOTO KFC yafunguye imiryango












