Inzu ihanga imideli ya Izubaa Collection yashyize ku isoko ama kote yitiriwe umunyamakurukazi wa RBA, Michèle Iradukunda.
Aya makote yitiriwe Michèle Iradukunda, asobanuye umugore w’igitangaza umwe winjira mu cyumba abantu bose bakamenya ko yahageze. Umugore ufite ingufu, ubwenge ndetse ikirenze ibyo akigirira icyizere.
Tuganira na Fromenteau Vestine Elodie Monique umuyobozi wa Izubaa Clothing yatubwiye ko igitekerezo cyo gukora aya makote kitari ugukora imideli gusa, ahubwo byari uguhuza umuco ndetse no guhanga ikintu cyerekana ingufu z’umugore.
Ati ” Ikote rya Michèle si umwambaro gusa ahubwo ni ubutumwa bwuzuye, ni umwambaro wakorewe umugore wa wundi winjira mu cyumba buri wese akamenya ko yahageze atiriwe avuga.”
Akomeza agira ati ” Gukora uyu mwambaro byaturutse ku ngufu, ubwiza ndetse n’icyizere umugore yigirira. Izubaa twashakaga gukora ikintu gihuza ubugeni n’umugore, imirongo ityaye, kandi idoze neza ku buryo ikote ubwaryo ryivugira.”
Monique yakomeje avuga ko usibye aya makote yitiriwe Michèle Iradukunda, bafite n’ayandi y’ubwoko butandukanye yakorewe kurimbisha abagabo n’abagore bakunda gusa neza.
Ati “Kuri ubu amakote ya Michèle Suits arahari, Izubaa Clothing itunganya amakote y’abagabo n’abagore, twakira abatugana ahari iduka ryacu kuri Mundi Center mu Mujyi wa Kigali, bakaba bakigurira amakote y’ubwoko butandukanye dufite.”
Michèle Iradukunda w’imyaka 37 y’amavuko ni umwe mu bategarugori bazwiho kwita cyane ku kijyanye no kurimba, uyu mubyeyi w’abana babiri yegukanye ikamba ry’igisonga cya kane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2009.
Michèle yaje kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2010, nyuma yaho kandi yagiye yiyambazwa nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu bihe bitandukanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Abifuza aya makote yitiriwe Michèle Iradukunda, mwayabona mu iduka rya IZUBAA Clothing, riherereye kuri Mundi Center – Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, usibye aya makote bafite andi menshi arimo Izubaa Gila Suit, Izubaa Mao Suit, n’ayandi menshi.
Amafoto y’ikoti ryitiriwe Michèle Iradukunda




Amashusho







