Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we babanaga mu nzu bitemewe n’amategeko [batarasezeranye], agahita atoroka.
Byabereye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Mbabe mu mudugudu wa Sangabo, ahagana saa kumi z’igitondo cyo ku ya 1 Mata 2026.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze agaragaza ko uyu mugabo witwa Umazekabiri Faustin bicyekwa ko yishe umugore we witwa Umubyeyi Marie Chantal: w’imyaka, babanaga bitemewe n’amategeko, bakaba barabyaranye umwana umwe .
Amakuru Umunota wamenye ni uko umukozi wo muri urwo rugo yabwiye ubuyobozi ko saa kumi za mugitondo yumvise aba bombi barwana .
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bahageze basanga umugabo yamufungiranye mu cyumba we agahita atoroka, biba ngombwa ko babanza kwica urugi, basanga koko yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUNOTA.COM ko uyu mugabo ucyekwaho gusiga akoze aya mahano agatoroka, ari gushakishwa aho kugeza igihe twakoreye iyi nkuru yari ataraboneka.
Yagize ati: “Turacyamushakisha ntaraboneka.”
CIP Gahonzire yibukije abaturage ko kwicana atari wo muti w’ibibazo bafitanye mu gihe hari ubuyobozi bwabafasha kubikemura, abasaba kwirinda amakimbirane.
Ati: “Abaturage bagomba kwirinda amakimbirane bakabana mu mahoro, abafitanye ibibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kugirango bicane.”
Mu gihe ucyekwaho icyaha agishakishwa, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwitezweho iperereza kugirango hamenyekane iby’uru rupfu.





