sangiza abandi

Kwibuka32: RBC yijeje ubufasha abazahura n’ihungabana

sangiza abandi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko cyateguye uburyo abazajya bahura n’ihungabana mu bihe cyo Kwibuka bazajya babona ubufasha mu buryo bwihuse.

RBC yatangaje ko uyu mwaka hateguwe abantu batandukanye barimo abajyanama b’ubuzima, n’abandi bakorerabushaka bazajya bafasha abantu bazahura n’ikibazo cy’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka.

Ubwo RBC n’indi miryango itandukanye irimo AVEGA na IBUKA batangazaga gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Ishami ryo mu mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius, yavuze ko hari uburyo bwateguye bwo gutanga ubufasha ku bantu bazaba bari mu bikorwa byo Kwibuka aho yavuze ko ku Nzibutso zitandukanye mu gihugu hari ahantu hateguwe hazajya hakira abantu bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Yagize ati “ Ahantu habereye igikorwa cyo Kwibuka haba hari icyumba gifasha abantu bahura n’ikibazo cy’ihungabana ndetse niyo ikibazo kidacyemukiye aho haba hari imbangukiragutabara zihita zihutana uwagize ikibazo ka muganga”.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu gihe cyo Kwibuka umwaka ushize abahuye n’ihungabana umubare munini ari uw’abarengeje imyaka 31 aho bari ku kigero cya 90% mu gihe abari munsi yawo bari 10%.

Muri iyo mibare igaragaza ko umujyi wa Kigali ari wo wagize abantu benshi bahuye n’ihungabana aho bari 699, Intara y’Iburasirazuba yari ifite 667, Amajyepfo 597, Iburengerazuba 520 mu gihe mu Majyaruguru bari 183.

Muri rusange umwaka ushize abahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka  mu gihugu hose bari 2,666.

RBC yijeje ubufasha abazahura n’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mwaka ushize abahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka  mu gihugu hose bari 2,666.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]