Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye yihanganishije imiryango y’abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko agahinda ko kubatakaza katashira burundu.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, ubwo abayobozi n’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda bunamiraga abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi Banki, Guverineri Soraya Hakuziyaremye yashimye ubwitange abahoze ari abakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize mu kubaka Igihugu.
Yihanganishije imiryango yabo ndetse ashimangira ko mu myaka 32 ishize, agahinda byasigiye imiryango yabo n’abandi muri rusange ko kadashobora gushira burundu, ashimangira ko hakomeza kuzirikanwa ubutwari bwabo.
Ati: “Nubwo imyaka ishize ari 32 agahinda ko ntikashira burundu. Kubibuka no kubaha icyubahiro ni inshingano zacu twese. Turibuka by’umwihariko ubuzima bwabo, umurage basize n’ubutwari bwabo mu bihe bikomeye Igihugu cyacu cyanyuzemo.”
Yakomeje agira ati: “Mu kubibuka no kubazirikana, twiyemeze kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ukuri n’amahoro.”








