sangiza abandi

Sobanukirwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo

sangiza abandi

Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, risobanura ibikorwa bigize icyaha n’ibihano byabyo, abantu bakwiye guhora birinda cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Hari kandi ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo guhakana, gupfobya no guha ishingiro Jenoside ndetse no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside na byo bihanirwa nk’uko ingingo za 5,6,7,8 z’iri tegeko zibigaragaza.

Uwahamijwe n’urukiko gukora ibyo byaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ni ibihano bingana n’ibihabwa uwagaragaweho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside. Ingingo ya 11 igaragaza ko umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside, aba akoze icyaha.

Ibi bihano byiyongera ku cyaha cyo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, aho ingingo ya 9 y’iri tegeko igaragaza ko umuntu ukoze kimwe mu bikorwa birimo kwiba imibiri y’abazize jenoside, gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake, imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha.

Ubihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Ibi bihano bingana kandi n’ibihabwa uwakoze icyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, rwabonye ubwiyongere bw’ibirego by’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho byavuye kuri 454 byabonetse mu mwaka wa 2024 bikagera kuri 483 mu 2025.

Ni mu gihe mu minsi 100 yo kwibuka kuva ku ya 7 Mata kugera ku ya 3 Nyakanga, ibi birego byavuye kuri 191 muri 2024 bikagera kuri 207 muri 2025. RIB igaragaza ko izamuka ry’imibare y’ibireg by’ibi byaha rituruka ku kuba hari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basoje ibihano bagatanga amakuru.

Photos:

[fluentform id="3"]