Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08 Mata 2026 , Diyosezi ya Kabgayi yatangije ku mugaragaro ishuri rya Muzika rizafasha abana kumenya no guteza imbere impano zabo muri Muzika.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda , umuhango wo gufungura iri ishuri rya Muzika (Kabgayi Music School) wayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi ari na we wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri mu rwego rwo gukomeza umurage w’amateka ahuza Diyosezi ya Kabgayi na Muzika ya Kiliziya ndetse na Muzika yo mu Rwanda muri rusange.
Mu ijambo rifungura iri shuri ku mugaragaro Myr Balthazar yavuze ko yishimiye ko inzozi yarose zo kubona Kabgayi igira ishuri rya Muzika zasohoye. Ashimira abapadiri, abarimu, ababyeyi n’abandi bamufashije gukabya inzozi ze.
Myr Balthazar yavuze ko iri shuri rya Muzika riri muri gahunda ngari ya Diyosezi ya Kabgayi yo guteza Imbere Muzika Nyobokamana na Muzika Nyarwanda muri rusange.
Ati “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo cya Diyosezi ya Kabgayi cyo guteza imbere umuziki nyobokamana…Iri shuri rije nk’igisubizo ku kifuzo cyo kurushaho kunoza umuziki wa Liturujiya. Ahantu ho kwigira gukuza impano no gutoza abakorera Imana bifashishije umuziki. Rizafasha abana kuvumbura no guteza imbere impano zabo. Rizabafasha kandi gukura mu bumenyi no mu muco wo gukunda ibyo bakora. Tuzabigisha umuziki tubigishe no gukorera Imana bifashishije Muzika.”
Myr Balthazar yakomeje agaragaza ko intego yo gushinga iri shuri ari ukubona ritanga umusaruro mu ruganda rw’ubuhanzi rigatanga abaririmbyi ndetse n’abacuranzi beza.
Ati “Turifuza amakorari meza; abacuranzi bafite ubuhanga. Abayobozi b’amakorari bafite ubumenyi bwo kuyobora amakorari; ibi byose iri shuri rizadufasha kubigeraho.”
Myr Balthazar yasabye abana batangiye mu ishuri rya Muzika gukoresha neza amahirwe bahawe maze bakazagera kure bakaba ishema rya Diyosezi ya Kabgayi n’iry’Igihuhu.
Agaruka ku mateka ya Muzika Myr Balthazar yavuze ko Kiliziya yamye iha umwanya w’ibanze Muzika, yatanze urugero rwa Myr Hirth watangije Kiliziya Gatolika mu Rwanda, uko yahaye Muzika umwanya w’ibanze
Ati “Myr Hirth yari umuhanga mu Muziki. Yabaye umurezi kandi mu by’ubuhanzi by’umwihariko mu Muziki. Yari azi ko umuziki uhindura imitima, ugahuza abantu kandi ukabahuza n’Imana.”
Biteganyijwe ko muri iri shuri abana baziga gusoma umuziki n’ibimenyetso byose bagasobanukirwa n’ururimi rw’umuziki; Bakabasha kuvumbura impano; baziga kandi gucuranga inanga zikoreshwa mu kiliziya mu moko yazo yose anyuranye; baziga n’ibindi bikoresho bikoreshwa muri fanfare ku buryo hazashyirwaho na Fanfare ya Diyosezi n’ibindi bizabafasha kuba imbarutso y’iterambere rya Muzika muri Kiliziya no mu Gihugu.
Amafoto yaranze ifungurwa ry’ishuri rya Muzika rya Diyosezi ya Kabgayi











