Abanyarwanda baba muri Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’umutekano, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru wa Nigeria, Abuja, ku wa Kabiri, tariki ya 7 Mata 2026.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Moses Rugema, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe kandi ikageragezwa imyaka myinshi.
Ati “Mu Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe imyaka myinshi mbere ya 1994. Abatutsi barakandamijwe, barahezwa, baricwa abandi birukanwa mu gihugu cyabo (barameneshwa). Ku wa 7 Mata 1994, umugambi wo kumaraho Abatutsi ushyirwa mu bikorwa, Interahamwe zitangira kwica abaturanyi babo kuko amalisiti yari yarateguwe kera. Aho mu minsi ijana, hishwe Abatutsi barenga miliyoni.”
Ambasaderi Moses Rugema yashimiye Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zigafasha no mu kubaka Igihugu.
Yakomeje ati “Jenoside ihagarikwa muri Nyakanga 1994, Igihugu cyari umuyonga, urwikekwe ari rwose. Gusa turangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza, twahisemo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Ubwoko bwakuwe mu ndangamuntu, ingabo zatsinzwe zinjizwa mu Ngabo z’Igihugu hamwe n’iza FPR Inkontanyi zahagaritse Jenoside, hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.”

Yagaragaje ko imitwe y’abakoze Jenoside mu Rwanda, ikidedembya mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho ikomeje kubiba ingengabitekerezo y’ivanguramoko, no kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, harimo n’Abanyamulenge, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishyigikiwe na guverinoma y’iki gihugu.
Yasoje yibutsa ko gukumira Jenoside ari inshingamo ya bose ndetse abasaba ko “itazongera ukundi” iva mu mvugo ikaba ingiro.
Mu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe na Béatrice Eyong wari uhagarariye Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Mohamed M. Malick Fall, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari kimwe mu bihe by’icuraburindi mu mateka ya muntu.
Yagize ati “Mu myaka 32 ishize, mu Rwanda habaye kimwe mu bihe cy’icuraburindi mu mateka ya muntu.”
“Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, turazirikana abayiguyemo, tunabasubiza icyubahiro bambuwe. Turashimira Abarokotse Jenoside ku budaheranwa bugaragaza umutima wa kimuntu bafite. Kandi dufite ipfunwe ryo kuba umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo utabare abicwaga.”











