sangiza abandi

Rayon Sports yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda KVZ FC

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup 2026 wabereye muri Sitade Amahoro, ibitego byombi byatsinzwe n’abakinnyi bagiyemo basimbura.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026 nibwo hakinwe imikino ibiri yo mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup, ari nayo mikino yashyize akadomo ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda.

Umukino warutegerejwe kuri uyu munsi ni uwahuje Rayon Sports FC yo mu Rwanda na KVZ FC yo muri Zanzibar, uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuri Sitade Amahoro.

Benshi bari batewe amatsiko n’uko ikipe ya Rayon Sports iri bwitware nk’indi kipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, nyuma y’uko APR FC yo itsinzwe na Gor Mahia FC ibitego 5-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga kuri ‘Rayon Day’, nibo bakinnyi n’ubundi umutoza Haringingo Francis Christian yahisemo kubanzamo.

Mu izamu habanjemo Dande Junior, ba myugariro bane ari Ganijuru Ishimwe Elie, kapiteni Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Wakonda Abdel Matumona na Charles Tchouplaou, mu kibuga hagati habanjemo Muderi Akbar, Ibrahim Mansouru Djingarey na Issa Djiguiba.

Abakinnyi batatu bakinaga bataka izamu ni Boris Gbenou, Nizeyimana Mubaraka na Antonio Atisso Kodjo Kossivi.

Rayon Sports yatangiye ikina neza, ikiharira umupira ndetse igasatira izamu rya KVZ n’ubwo uburyo yagiye ibona imbere y’izamu itigeze ibasha kububyaza umusaruro, ahanini biturutse ku kutamenyerana hagati y’abakinnyi basatira izamu.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 n’ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yihariye umukino.

Mu gice cya kabiri, umutoza Haringingo yinjiranye impinduka akuramo Boris Gbeniu watakaga aciye ku ruhande rw’iburyo, ashyiramo Iradukunda Elie Tatou wavuye muri Mukura VS&L.

Iradukunda akimara kujyamo yatangiye kujujubya cyane uruhande rw’ibumoso rwa KVZ ndetse bakamukorera amakosa menshi yavaga kufura n’ubwo bataziteraga neza.

Rayon Sports yateraga imipira myinshi miremire (Crosses) yavaga mu mpande ijya mu rubuga rw’amahina rwa KVZ ariko Nizeyimana ntabashe kuyibyaza umusaruro, ibi byatumye ahita asimbuzwa rutahizamu w’umunya-Cameroon Kameni Herman Junior.

Rayon Sports yakomeje kwataka ariko kubona igitego bikomeza kuyibera ibamba kugeza ubwo Iradukunda Elie Tatou yazamukanye umupira neza, bahita bamukorera ikosa ari mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Dick Okello ntiyazuyaza guhita atanga penaliti.

Penaliti ya Rayon Sports yatewe neza na Kameni atsinda igitego ku munota wa 71, Rayon Sports ihita ijya imbere n’igitego 1-0/

Rayon Sports yari yakomeje kwiharira umukino yabaye nk’iyikuraho igitutu cyo gushaka igitego, mu gihe KVZ nayo yabaye nk’ikanguka ishaka kwishyura n’ubwo itigeze ibona uburyo bufatika imbere y’izamu.

Ku munota wa 82 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Muhoza Daniel nawe winjiye mu kibuga asimbura, nyuma y’umupira waruhinduwe neza na Nshimiyimana Emmanuel wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugarira.

Umukino muri rusange warangiye Rayon Sports yitwaye neza itsinda ibitego 2-0, byombi byatsinzwe n’abakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye.

Uretse uyu mukino, kuri iki Cyumweru habaye n’undi mukino wo muri iri tsinda wahuje ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani n’ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya.

Uyu mukino warangiye Al Hilal yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Tusker FC y’umutoza Julien Mette wananyuze muri Rayon Sports ibitego 2-0.

Ibitego bya Al Hilal byatsinzwe na Kamaradini Mamudu ku munota wa 30 na Salim Adams mu minota y’inyongera y’umukino.

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2026, haratangira imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda hakinwa imikino ibiri yo mu itsinda A yombi izabera muri Kigali Pele Stadium.

Saa Cyenda z’umugoroba (15h00), Gor Mahia FC yo muri Kenya izakina na Vipers SC yo muri Uganda naho Garde Republicaine FC yo muri Djibouti izakina na APR FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 ikina na Tusker FC saa 18h00 muri Kigali Pele Stadium.

Kameni yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports
Rayon Sports
KVZ FC
Muhoza Daniel yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports

Photos:

[fluentform id="3"]