sangiza abandi

Abanyeshuri b’ingabo z’u Rwanda bari kwigishwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

sangiza abandi

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF (RDFJCSC), icyiciro cya 26, batangiye urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwakozwe n’Ingabo za RPA.

Uru rugendo rwatangiye ku wa 8 Mata ruzasozwa ku wa 10 Mata 2026.

Ibi bikorwa biri mu murongo wo gukomeza gutegura abasirikare bafite ubumenyi bwimbitse ku mateka y’igihugu n’imiyoborere y’intambara, hagamijwe kubaka ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bihe bitandukanye.

Urugendoshuri rwatangiriye ku mupaka wa Kagitumba, ahafatwa nk’ahantu h’amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Aha ni ho Ingabo za RPA zinjiriye zitangiza urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bubi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu biganiro byatangiwe aho i Kagitumba, abanyeshuri bahawe amasomo n’abajenerali ba RDF ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo bagize uruhare rutaziguye muri urwo rugamba.

Uru rugendoshuri rwibanda cyane ku gusesengura intambara zitandukanye zabaye mu gihe cyo kubohora igihugu, hagamijwe gukuramo amasomo y’ingenzi yafasha aba banyeshuri kurushaho kunoza ubumenyi mu by’imiyoborere y’ingabo no gutegura neza ibikorwa bya gisirikare.

Gahunda zo kwigisha abasirikare zifasha mu gukomeza gusigasira amateka y’igihugu no guha urubyiruko rwiga ibya gisirikare amahirwe yo kwigira ku bunararibonye bw’abababanjirije mu rugamba rwo kubaka no kurinda u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]