sangiza abandi

Uganda: Abatutsi barenga ibihumbi 10 barohowe mu kiyaga cya Victoria bibutswe

sangiza abandi

Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakoze igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi n’inzuzi zitandukanye zo mu Rwnada, zabatembanye ziberekeza mu kiyaga cya Victoria cyo muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, cyabereye ku rwibutso rwa  Ggolo Genocide Memorial rushyinguyemo imibiri yabo irenga ibihumbi bine, ruherereye mu karere ka Mpigi mu ntara ya Mawokota.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyarwanda baba muri Uganda, abagande, ndetse n’abahagarariye ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, hamwe n’abaturutse mu Rwanda baje kwifatanya n’abandi mu kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyitabiriwe kandi n’abayobozi  muri uganda barimo umunyamabanga wa Leta mu biro bya minisitiri w’intebe wa Uganda ushinzwe gukurikirana no guteza imbere uturere twa Luweero Triangle na Rwenzori, Alice Kaboyo.

Abatutsi 4,771 ni bo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Golo ruri mu bilometero bitatu uvuye ku mwaro w’iki kiyaga cya Victoria,  barohowe mu mazi yacyo bagashyingurwa mu cyubahiro, mu gihe abandi bashyinguye mu zindi nzibutso.

Igikorwa cyo kurohora iyi mibiri cyagizwemo uruhare na rwiyemezamirimo wo muri iki gihugu, Mohamood Thobani, ari we nyiri ubwo butaka urwibutso rwa Ggolo baruhukiyemo rwubatsemo, igikorwa cy’ubutwari yashimiwemo na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kumushimira, Mohamood Thobani yashyizwe mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu muri 2023, aza gushyikirizwa icyemezo cy’ishimwe n’umudari w’Umurinzi w’Igihango na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Colonel Joseph Rutabana, muri Mata 2024, abihawe na Unity Club Intwararumuri. 

Si uru rwubutso gusa  muri Uganda ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko muri rusange hashyinguye Abatutsi 10, 983, mu nzibutso eshatu zirimo uru rwa Ggolo ruruhukiyemo 4,771, urwa Lambu mu karere ka Masaka rushyinguyemo Abatutsi 3,337 n’urwa Kasensero mu karere ka Rakai rushyinguwemo Abatutsi 2,875.

Urwibutso rwa Ggolo ni rwo rwabereyeho igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abatutsi barohowe mu kiyaga cya victoria muri Uganda.
Urwibutso rwa Ggolo ruruhukiyemo imibiri 4,771 yarohowe mu mazi y’ikiyaga cya Victoria.
Mu Kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ggolo, hacanwe urumuri rw’ikizere.
Abanyarwanda baba muri Uganda, abaturage ba uganda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mata 2024, Mohamood Thobani yahawe Icyemezo cy’ishimwe n’umudari w’umurinzi w’igihango, ashimirwa ibikorwa yakoze byo gushyingura mu cyubahiro imibiri yarohoye mu kiyaga cya Victoria.

Photos:

[fluentform id="3"]