Kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Mata, ku Rwibutso rwa Ggolo ruri mu Karere ka Mpingi, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi benshi bamaze kwicwa bakajya bajugunywa mu nzuzi n’imigezi itandukanye mu Rwanda, ikabatembana iberekeza mu kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu by’ibituranyi birimo Uganda.
Mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, Mohamood Thobani wakoreraga umwuga w’uburobyi mu igice cy’iki kiyaga ku ruhande rwa Uganda ari nawe wagenzuraga ibikorwa byaho, yabonye iyo mibiri yatembanywe n’amazi ikaruhukira muri iki kiyaga.
Thobani yafashe icyemezo cyo guhagarika uburobyi abanza kurohora imibiri y’Abatutsi ayishingura mu cyubahiro.
Akibona ko imibiri yari imaze kuba myinshi muri iki kiyaga, Mohammood yategetse abarobyi be guhagarika ibikorwa byo kuroba ahita atanga itegeko ko umurobyi wese uzajya arohora umubiri umwe azajya ahabwa amadorari 20.
Ubu imibiri 4,771 iruhukiye ku rwibutso rwa Ggolo ruri mu Karere ka Mpingi muri iki Gihugu, rukaba rwubatse ku butaka bwe bwite yitanze kugirango babone aho baruhukira.
Uyu mugabo w’Umugande ariko ufite inkomoko muri Aziya akaba asanzwe ari rwiyemezamirimo muri iki gihugu, yagize uruhare rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bakuwe mu kiyaga cya Victoria isaga ibihumbi 10, ishyinguye mu nzibutso za Lambu, Kansesero na Ggolo.
Izi nzibutso zubatswe zikurikiranwa na we ku giti cye, mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibikorwa yashimiwe na Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo we avuga ko yabikoze adatekereza ko igihe kizagera ubuyobozi bw’u Rwanda bukamushimira.
Yashyizwe mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu muri 2023, aza gushyikirizwa icyemezo cy’ishimwe n’umudari w’Umurinzi w’Igihango na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Colonel Joseph Rutabana, muri Mata 2024, abihawe na Unity Club Intwararumuri.
Uretse gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Uganda, no mu 2018 mu bikorwa byo Kwibuka yatanze inkunga y’amagare 50 yahaye abarokotse Jenoside b’i Rukumberi mu Karere ka Ngoma. Thobani kandi, buri mwaka ategura ibikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri rusange Igihugu cya Uganda gishyinguyemo imibiri y’Abatutsi 10, 983 baruhukiye mu nzibutso eshatu zirimo urwa Ggolo rushyinguyemo 4,771, urwa Lambu mu karere ka Masaka rushyinguyemo Abatutsi 3,337 n’urwa Kasensero mu karere ka Rakai rushyinguwemo Abatutsi 2,875.

Muri 2024, Mohamood Thobani yambitwe umudari ashimirwa ibikorwa yakoze byo kurohora imibiri mu kiyaga akayishyingura mu cyubahiro.

U Rwanda rwamushyikirije icyemezo cy’ishimwe yagenewe na Unity Club Intwararumuri.









