Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, yashyizeho ubuyobozi bushya bw’umujyi wa Goma, aho Ngabo Désiré Kisuba yagizwe Meya w’umujyi, asimbuye Julien Katembo Ndalieni, wahise ajyanwa mu nshingano nshya zo kuyobora Teritwari ya Lubero.
Ngabo Désiré Kisuba yari asanzwe ari Visi Meya wa Goma, ibintu bigaragaza ko AFC/M23 ikomeje guha umwanya abantu basanzwe mu nzego z’ibanze, kandi ikabazamura mu ntera.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Nshimiyimana Juvénal wari ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanyi bashya muri AFC/M23, yagizwe Visi Meya wa Goma.
Ibi byongera kugaragaza uburyo iri huriro rihuza ibikorwa bya gisirikare n’imiyoborere ya politiki, rigashyira mu buyobozi abantu bafite ubunararibonye mu bikorwa byaryo bya gisirikare.
Ibi bikozwe mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwamagana ibikorwa by’iri huriro, burishinja gufashwa n’ibihugu byo mu karere ibyo AFC/M23 ihakana kenshi.
Kugeza ubu, Intara za Kivu y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo zikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihuza ingabo za FARDC n’ihuriro bakorana rigizwe n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’imitwe nka FDLR, bahanganye na AFC/M23.
Mu gihe imirwano ikomeje mu bice bitandukanye, ibikorwa byo gushyiraho ubuyobozi bushya muri Goma n’ahandi byerekana ko AFC/M23 ishaka gukomeza kugenzura ibyo yafashe no gushimangira imbaraga zayo mu rwego rwa politiki.
Nubwo AFC/M23 ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ejo hazaza haka karere hakomeje kuba urujijo.
Hari icyizere gike ku biganiro bya dipolomasi bikomeje kugeragezwa n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu karere.
Gushyiraho abayobozi mu bice byafashwe bishobora gutuma AFC/M23 irushaho gukomera, ariko nanone bikaba intandaro yo gukomeza kwiyongera kw’umwuka mubi hagati yayo na Leta ya RDC, ibintu bishobora gutuma intambara irushaho gukara aho kugabanuka.





