sangiza abandi

MINAGRI na UNIDO basinyanye amasezerano y’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu mabagiro

sangiza abandi

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyize umukono ku masezerano y’umushinga uzamara umwaka umwe ugamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gutahura indwara z’amatungo mu ibagiro.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Olivier Kamana,hamwe na Jonas Munyuramgabo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO) mu Rwanda

Uyu mushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Hongiriya mu Rwanda ukaba ugamije kuzamura uburyo bwo kugenzura ubuzima bw’amatungo, hagamijwe kurinda ubuziranenge bw’inyama ziribwa no gukumira ikwirakwizwa ry’indwara zishobora kwanduza abantu n’amatungo.

Abayobozi bagaragaje ko ikoreshwa rya AI rizafasha mu gutahura hakiri kare ibimenyetso by’indwara, bityo bigafasha inzego zibishinzwe gufata ingamba zihuse kandi zinoze. Ibi bizagira uruhare mu kongera icyizere cy’abaguzi ku bicuruzwa bikomoka ku matungo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]