Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimangiye ko abarokoye Abatutsi ari ishema rikomeye u Rwanda rufite, anasaba ko bakomeza kubera Abanyarwanda bose icyitegererezo.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yashimiye abarokoye Abatutsi mu gihe cya Jenoside asaba Abanyarwa kubafatiraho icyitegererezo no kurwanya abahakana Jenoside.
Ati “Abarokoye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ishema ry’u Rwanda. Babe ari bo bajya baba icyitegererezo cyacu, ntitugahe agaciro abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko kubungabunga amateka nyakuri ari ingenzi kugira ngo hirindwe icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo, by’umwihariko abatuye ahahoze ari Komine Murambi, Gituza na Muhura, aho hibukwaga Abatutsi barenga ibihumbi bitanu biciwe muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro no mu nkengero zayo tariki ya 11 Mata 1994.
Abaharokokeye Jenoside muri aka gace bagaragaje ko umugambi wo kurimbura Abatutsi wari waratangiye gutegurwa kera.
Bagarutse ku byabaye mu Ukwakira 1990, ubwo uwari Burugumesitiri wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste, yatangizaga ibikorwa byo gusaka ingo z’Abatutsi abashinja gufasha Inkotanyi. Icyo gihe, abagabo benshi barafashwe bajyanwa gufungirwa i Byumba, aho bamwe biciwe.
Minisitiri Bizimana yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza gusobanukirwa amateka yabo, agira ati “Abatabizi bicwa no kutabimenya” ndetse n’uvuga ko “Utazi iyo ava atamenya iyo ajya,” asobanura ko kumenya amateka ari umusingi wo kurinda igihugu.
Yanaburiye abashobora kuyobywa n’abagamije gusubiza igihugu mu bihe bibi by’amacakubiri, abasaba gukomeza kuba maso no kurangwa n’ubumwe.
Yashimangiye ko igihango Abanyarwanda bafitanye n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside gikwiye gukomeza kubabera icyerekezo cya buri munsi.








