sangiza abandi

Min Nduhungirehe yavuze uko RDC n’umuhungu wa Habyarimana bashaka kugarura Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyigikiye umuhungu wa Habyarimana, badafite gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, ahubwo bashaka no kugarura Jenoside.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba Perezida wa  RDC, Felix Tshisekedi ashyize imbere umuhungu w’uwahoze ari Perezida Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, azi neza uruhare Se yagize muri Jenoside bigaragaza gushyigikira  umugambi wo guhemukira u Rwanda.

Ati: “Nta kuntu wafata umuntu uhakana Jenoside ufite ababyeyi bayigizemo uruhare ngo ube udafite uwo mugambi.”

Yakomeje agira ati: “Bashyigikiye Umuhungu wa Perezida Habyarimana, wakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, washinze interahamwe wishe Abatutsi.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko umugambi wa Perezida Tshisekedi ushyigikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 bibumbiye mu mutwe wa FDLR, na Jean Luc Habyarimana, ari ugufatanya umugambi wo kugarura Jenoside.

Ati: “Ntabwo ari ugushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, ahubwo gahunda ihari ni gahunda yo kugarura Jenoside mu Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko bitumvikana kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe ku rwego Mpuzamahanga ariko abayikoze bakaba bagihari kandi bashyigikiwe na Leta iyobowe n’Umuyobozi wavuze ko afite gahunda yo gutera u Rwanda.

Yavuze ko n’ubwo uyu mugambi uhari ariko batazigera na rimwe babasha kuwushyira mu bikorwa kuko Ingabo z’u Rwanda zigihari ndetse zihora ziteguye ndetse zikomeye kuruta mbere.

Ati: “Ntaho zagiye ahubwo zisigage zifite ubushobozi burenze ubw’icyo gihe. Uwibwira ko ashobora kugarura icuraburindi mu Rwanda uwo aribeshya.”

Photos:

[fluentform id="3"]