sangiza abandi

Minisitiri Dr. Bizimana yanyomoje abavuze ko Jenoside yabaye ari mu Bufaransa

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakuye mu rujijo abibazaga aho yabaga ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’abavugaga ko yari mu Bufaransa.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, asubiza abajyaga impaka ku ho yari ari icyo gihe.

Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko abavuga ko Jenoside yabaye ari mu Bufaransa babeshya, icyakoze avuga ko yagiyeyo ariko nyuma imaze guhagarikwa n’Inkotanyi.

Ati “Reka mbakize. Ntabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi nari mu Bufaransa. Nagiyeyo ngiye kwiga, Jenoside yarahagaritswe. Ababivuga ko nari yo mbere ya Jenoside cyangwa muri jenoside baribeshya.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo kinyoma cyahimbwe n’abo yise abahezanguni barimo Padiri Rudakemwa Fortunatus uba muri Canada n’undi yise igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney uba mu Bufaransa. 

Avuga ko bahimbye ibyo nkana mu icengezamatwara ryuzuye urwango, kubeshya no gusebanya. 

Ati “Nguko ukuri impaka zirangire. Nidukomeze kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twiyubaka. Kandi twikomereze imihigo.”

Minisitiri Dr Bizimana yize mu Bufaransa kuko afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Amategeko, yakuye muri Kaminuza ya Toulouse mu Bufaransa mu 2004.

Photos:

[fluentform id="3"]