Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Canada bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yakwigaragaza kose.
Ibikorwa byo Kwibuka byabereye muri Leta ya Québec na Toronto muri Canada, ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026.
Ambasaderi Prosper Higiro, uhagarariye u Rwanda muri Canada, yabwiye abari bateraniye Toronto muri iki gikorwa ko guhakana Jenoside atari ukutavuga rumwe ku byabaye mu mateka gusa, ahubwo ari n’ikibazo kibangamiye ejo hazaza.
Ati “Guhakana amateka si ukutavuga rumwe ku byabaye. Ni ikibazo gishobora kubangamira ahazaza.
Ni mu gihe abarenga 400 biganjemo urubyiruko na bo bari bateraniye muri Leta ya Québec mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibiganiro byari bigamije gusobanurirwa amateka, kuyasesengura no kuyageza ku bandi, kugira ngo atazazima.











