sangiza abandi

Umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wiyongereyeho 3,7% muri Gashyantare 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wiyongereyeho 3,7% muri Gashyantare 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025.

Ni imibare ikubiye muri raporo NISR yashyize hanze ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026, igaragaza ko ibikorerwa mu nganda bikomeje kwiyongera.

Igaragaza ko umusaruro w’inganda ziri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 3,1%,  mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu wiyongereyeho 12.4% muri Gashyantare 2026.

Izitunganya amashanyarazi zabonye izamuka ry’umusaruro ku kigero cya  9,7% mu gihe izitunganya amazi no gucunga imyanda zagize izamuka rya 1,9%.

Inganda zitunganya ibintu ni zo zagize umusaruro mwinshi aho ziyongereyeho 12,4%, izamuka ahanini rishingiye ku kwiyongera kw’ikorwa ry’inzoga n’itabi byiyongereyeho 4,7, ndetse n’izamuka rya 3,0% mu nganda zikora ibikoresho by’ibyuma, imashini n’ibindi. 

Icyakora, umusaruro w’inganda zitunganya imyenda, imyambaro n’ibikomoka ku mpu zagabanutseho 0.9%.

Muri raporo ya NISR, imibare igaragaza ko agaciro k’ibyo inganda zikora kazamutse aho muri 2024, kageze kuri Miliyari 1.142,4 Frw, kavuye kuri miliyari 442,1 Frw muri 2017.

Photos:

[fluentform id="3"]