sangiza abandi

Kwibuka32: Gitifu w’Umurenge w’i Rusizi afungiye ingengabitekerezo ya Jenoside

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi afunze, akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y’u Rwanda.

RIB yavuze ko yatawe muri yombi ku wa 11 Mata 2026, nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikorwa ku wa 6 Mata mu Murenge wa Bugarama.

Ubusanzwe iyi tariki yifashishwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayikoresha baba bavuga ko bibuka uwari Perezida Juvénal Habyarimana, wapfuye kuri iyo tariki nyuma y’ihanurwa ry’indege yarimo. Gusa Itariki nyayo yo Kwibukaho Jenoside ni iya 7 Mata kuko ari yo yatangiriyeho ku mugaragaro mu 1994 ndetse yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’iyo kwibukiraho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko mu bagaragaye ko bakekwaho ibyaha harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Ati “Akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside. We ubwe yifuzaga ko kwibuka muri uwo Murenge byakorwa tariki ya 6 Mata. Amakuru amaze gutangwa, iperereza ryarakozwe abanza kubeshya ko yabisabwe n’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugarama. Iperereza rikomeje, yavuze ko yabeshyaga, ahubwo ari uko yumvaga abyifuza. Ushingiye kuki? Kuki ubyifuza gutyo? Kuki unyuranya n’ukuri?

Gitifu wa Bugarama akurikiranywe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu gihe iperereza rigikomeje.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakurikiranye dosiye 47, ziregwamo abantu 53 bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, byakozwe mu Cyumweru cy’Icyunamo mu #Kwibuka32. Muri ibyo birego, ibyaha byinshi byakorewe mu Majyepfo [14], mu Burasirazuba [13], mu Burengerazuba [10], Umujyi wa Kigali [7] n’Amajyaruguru afite 3.

Photos:

[fluentform id="3"]