Amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo (CAVB Men’s Club Championship) izabera i Kigali, yavanwe kuri 24, agirwa 32, akazaba agabanyije mu matsinda umunani.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizabera i Kigali guhera tariki ya 20 Mata, kugera ku wa 3 Gicurasi 2026.
Ni imyanzuro yasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe iyobora umukino wa Volleyball ku mugabane wa Afurika, CAVB, rigaragaza uburyo bushya iri rushanwa rizajya rikinwamo guhera mu 2026.
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, umubare w’amakipe wiyongereye uva kuri 24 yari asanzwe ugirwa amakipe 32, agabanyije mu matsinda umunani, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Iyi gahunda nshya igamije gutuma amakipe menshi yo ku mugabane wa Afurika abona amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rikomeye, ndetse no kurushaho kuzamura urwego rwaryo.
Mu rwego rwo guhuza ubu buryo bushya n’igihe giteganyijwe cyo gutangirira amarushanwa, hatangajwe ko imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 32 itazakinwa.
Uburyo amakipe azashyirwa kuri iyo myanya bizagenwa hashingiwe ku manota yabonye mu mikino yabahuje, hakurikijwe amategeko y’irushanwa ya 2024.
Gusa, hatanzwe umwanzuro ko imikino yo guhatanira imyanya kuva muri 1/4 na 1/2 (quarter-finals na semi-finals) izakomeza gukinwa nk’uko bisanzwe.
U Rwanda rwiteguye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri aho rizabera mu nyubako zirimo Petit Stade na BK Arena.





