sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame mu gihugu cya Misiri

sangiza abandi

Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Cairo mu Misiri, minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yakiriwe na minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, Dr. Abdelaziz Konsowa.

Muri uru ruzinduko, Dr Nsengimana yagejeje kuri mugenzi we ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, busaba igihugu cya Misiri gushyigikira kandidatire ya madamu Louise Mushikiwabo mu kwiyamamariza gukomeza kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) muri manda itaha. Ubu butumwa Dr. Abdelaziz Konsowa yabwakiriwe mu izina rya Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Misiri, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi buteye imbere bugezweho. Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kongera imbaraga mu bufatanye hagati ya za kaminuza zo mu bihugu byombi, hagamijwe guteza imbere ihererekanyabumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi.

Dr. Abdelaziz Konsowa yahagarariye perezida Abdel Fattah El-Sissi mu kwakira minisitiri Dr. Nsengimana

Ibiganiro kandi byibanze kandi ku gushimangira ubufatanye mu burezi cyane cyane ubufatanye hagati ya za kaminuza, guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku bikorwa ngiro, ndetse no guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Uru ruzinduko rwa minisitiri w’uburezi ruje rukurikira nanone urwo yaherukaga kugirira muri Ghana aho naho yajyanye ubutumwa nk’ubu.

Ni kimwe kandi n’uwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga nawe yakoreye muri Tchad aho bose bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame busaba ko ibi bihugu byashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), muri manda ya Gatatu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]