Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, havutse abana barenga ibihumbi 356 biganjemo abahungu, mu gihe abangana na 39,355 bo bitabye Imana muri uwo mwaka.
Ni imibare ikubiye muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yitwa ‘Rwanda Vital Statistics’ y’umwaka wa 2025, yagiye hanze ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026.
Iyi raporo yagaragaje ko abana banditse ko bavutse mu mwaka wa 2025 kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza, ari 356, 838 barimo abahungu 180, 795 mu gihe abakobwa ari 176, 043.
Nk’uko bisanzwe, umwana wese uvutse ahabwa izina ari na ryo ryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere. Amazina yahawe abana yiganjemo Ishimwe, kuko iri zina ryahawe abana 6,751 barimo 4,545 b’abakobwa.
Ni mu gihe Iganze na Mugisha na yo ari mu yiswe benshi kuko buri zina ryiswe abana barenga ibihumbi bitatu. Abandi benshi biswe ba Hirwa, Irakoze, Igiraneza, Ineza, Izibyose, Irasubiza na Iradukunda.
Muri aya mazina harimo ayo usanga abahungu bayahuza n’abakobwa, kuko nka Ineza ryahawe abana b’abakobwa 6, 792 rihabwa abahungu 1,904.
Abana bavutse banditswe neza biyongereyo 2,9% mu mwaka wa 2025, kuko bavuye kuri 90.3% bariho mu 2024 bagera kuri 92.9%.
Imibare ya NISR kandi igaragaza ko muri abo bana bandikishijwe, harimo 8% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19.





