Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, kuri uyu wa Kane.
Uyu muhango wahuje abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa DRC, Félix Antoine Tshisekedi n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Iri rahira ryatumye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo abona umwanya wo kongera kugeza kuri Perezida Sassou Nguesso indamukanyo, anamwifuriza kuzagira intsinzi muri manda nshya atangiye kuyobora muri iki gihugu.
Yagaragaje kandi ko yishimiye gukomeza ubufatanye bwiza bugenda burushaho gukomera hagati ya Repubulika ya Congo n’Umuryango wa Francophonie, ubufatanye bwakomeje gutezwa imbere mu myaka ishize.
U Rwanda mu ngendo zitandukanye z’abaminisitiri, muri iyi minsi bari kugenda mu bihugu basaba ko ibihugu byashyigikira kandidature ya Louise Mushikiwabo kuba yakongera kuyobora uyu Muryango muri manda ya gatatu.






